Umuhindo.com
Ahabanza  >  >  >  >  Abo turibo  >  >  >  >  Serivisi  >  >  >  >  Twandikire  >  >  >  >  Tell a friend
Sobanukirwa n’ububabare bw’imikaya nyuma y’imyitozo ngororangingo     
yashyizweho kuwa:31-10-2014-Saa 06-54'
 |  Imiti ya gakondo ishobora kurinda imungu n’ibyonnyi     
yashyizweho kuwa:31-10-2014-Saa 06-00'
 |  Byinshi ku mibereho y’Uruyuki     
yashyizweho kuwa:28-10-2014-Saa 01-16'
 |  Si byiza kuronga umuceri inshuro nyinshi mbere yo kuwuteka     
yashyizweho kuwa:28-10-2014-Saa 01-16'
 |  Ingagi y’ingore ishobora kubyarira hagati y’amezi 8 ndetse 9.5 kandi ibyara inshuro eshatu gusa mu buzima bwayo!     
yashyizweho kuwa:28-10-2014-Saa 01-16'
 | 
Menya uburyo bwo kongera umusaruro w’urutoki
Yanditswe kuya 28-06-2013 - Saa 06-41' na Webmaster
share :: Hindura inyandiko muri pdf: Save this article in PDF

Urutoki rwitaweho neza rwongera iterambere ry’ umunyarwanda n’ igihugu muri rusange. Kugira ngo ubuhinzi bw’ urutoki burusheho kugira umusaruro ushimishije , abahinzi b’urutoki bakwiye kumenya gukorera urukoki neza. Kumenya uburyo bunoze bwo kwita ku rutoki, kumenya imbuto z’ indobanure, kumenya kuruvugurura, kumenya kurwicira, kurufumbira, kurusasira, kurwanya indwara, isuri n’ ibindi. Ibyo bikozwe neza nta cyatuma umuhinzi w’ urutoki atabona umusaruro uhagije

Uburyo bwo kubagara urutoki ibyatsi bibi byose bigomba kuva mu rutoki kuko bicuranwa ifumbire n’ insina imizi ntikure neza. Uretse n’ ibyo kandi ibyo byatsi bishobora kuba indiri y’ ibyonnyi. Ukihatira kurusasira kuko bigabanya ibyatsi bibi byangiza insina nk’ urwiri n’ ibindi. kumenya kwicira urutoki no kurufumbira kuko iyo imibyare ari myinshi iba igomba kugabanywa kugirango isigaye ikure neza.

Intera iri hagati y’ insina n’ indi : igomba kuba hagati y’ intabwe 3 kugera kuri 4. Buri nsina igomba kugira umwana umwe n’umwuzukuru umwe indi mibyare ukayivanaho. Iyo zidahagije wongeramo izindi.

Mu buryo bwo gufumbira naho ucukura agaferege gafite ishusho y’ ukwezi kareshya n’ intambwe y’ ikiganza mu bujyakuzimu, naho ku ntera n’ intambwe 3 z’ikiganza uturutse ku mubyare muto. Ushobora gukoresha ifumbire iboze neza waba udafite ihagije ugakoresha amakoma, imitumba n’ ibindi byatsi bibora ukongeramo agafumbire gake ufite.

Nyuma ukibuka ko gusasira nabyo ari ingenzi kuko birinda ubutaka kumagara , bikanarwanya isuri, bigafumbira kandi bikarinda mo n’ibyatsi byimezamo. Kugitoki kimaze kwana amabere yose y’ igitoki yamara gusohaka hanze ugakuraho umwanana. Iyo uwukuyeho uba ukumiriye indwara ya kirabiranya kandi n’amabere y’ igitoki aba manini bityo n’ igitoki kikaba kinini.

Abaturage bakwiye guhitamo ubuhinzi bwabafasha gutera imbere aho kuvanga imyaka myinshi kandi itabaha umusaruro, bashobora gukora ingendoshuri bajya basura bagenzi babo bagerageje guhinga neza kandi bagahinga kijyambere.Bagahinga bitaye kurengera ubuzima bwa muntu,amazi, ibidukikije, ubutaka ,urusobe rw’ ibinyabuziman’ ibindi.

imvaho nshya

kanda ugaruke ahabanza Garuka ahabanza---
IBITEKEREZO

jyewe ndabaza niba urutoki rudafumbizwa ifumbire mvaruganda niba bishoboka munsobanurire ese imitumba namakoma umuntu abanza kubishyi mungarani bikabora mbere yokubifumbiza ese kuri burinsina hajyaho imborera ingana ite upimishije ibase murakoze

2.07.2014 saa 12:35'
ndatimana joseph

nabazaga aho twakura izombuto nzindobanure ese umubyare umwe waba uhagaze angahe?

21.07.2014 saa 02:16'
Clemence

Muraho,
Dufite umushinga munini wo guhinga urutoki mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mwadufasha muduha cyangwa mukadufasha kubona umutekinitisiye ufite uburambe mu guhinga no kwita kubitoki tukamuha akazi tugakorana , ikindi mwadufasha kubona amakuru menshi ahagije mu guhinga neza urutoki kurufumbira, kurwicira , nibindi

mwaduhamagara kuri telephone mobile 0788307405

MURAKOZE

21.10.2014 saa 06:43'
RUHUMULIZA Dominique

Dusigire igitekerezo wandika hasi ahabigenewe

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

Add a document

Tanga igitekerezo kubyanditswe haruguru You have 1 message in the forum.